50 Comments

  1. Uyu mugabo avuze ku ngingo pe, mbere yo gukundana n’umuntu mubanze muganire ku ntego yurukundo rwanyu( kubana cg kuryoshya) ubundi bizabafashe kumenya uko munitwarana mwembi.

  2. Julius avuze akantu nange mpora nifuza ko ubuyobozi bwakwigaho.
    koroshya gatanya rwose ni ibya mbere byatuma amahoro asakara mu ngo kuko hari n’abica umubano babishaka kuko baziko kubona gatanya bitoroshye.

  3. Uri kuvuga ibintu byiza ariko haribyo ntemeranyaho nawe kuvuga ngo umugore yazanye amasahane ngo nayo yazanye yaramenetse uguta andi ngo wowe wubatse inzu sibyo nagato kuko umuntu ukoze marriage atekereza gutyo ntaba ashaka urugo no kuba umugabo kuko iryo gereranya rikwereka burigihe ko wahenzwe bikakwibagiza intego shingiro wari ufite ugitekereza kugira urugo rukwitirirwa. Ahubwo navuga ko aba ashaka igitsina bikarutwa no kujya kwisoko mubicuruza akagura nubwo ntashyigikiye uburaya. Ibaze nawe wubatse urugo ukajya ugereranya amasahane ninzu nyamara kwitwa umugabo bigira ibyo bishingiraho muburyo bwibikorwa ariko kwitwa umugore birahagije gusa kuba ufite umugabo. Nibyinshi navuga kuri iyo miteketereze idakwiriye yihishemo kwiyemera bibyara gusuzugurana mungo.

  4. Uravuga ukuri rwose,ufite experience murushako,next uzatubwire icyatumye urwawe rusenyuka kuko ndabona ufite inama nziza zatuma umuntu yubaka rugakomera

  5. kereka niba Nawe waramukubitaga akirwanaho ahoho kuko abagabo barwana nabi umuretse ngo aguhonde yanakwica bagahamba saa shuii niba yarirwanagaho nisawa ntakundiπŸ˜πŸ˜πŸ˜πŸ˜‚ ariko nibayaragukubitaga ntacyo umutwaye yarakosheje sibyurwanda ma

  6. Julius na we nta byawe!!!!!!!!!!!!! umuntu w’umugabo koko arahukana nta soni!!!!!!!! wabaye ingaruzwamuheto y’umugore. uwo mugore yagombaga gusohoka agasubira i wabo aho yavuye. yaje agusanga si wowe wamusanze. kwemera umugore agasigara mu nzu wiyubakiye ugasohoka ni ubugwari(mvuze ubugwari ariko hari ikindi mbisimbuje kuko nta kindi nakora). gusa ihangane wiyemeje kwitwa ingaruzwamuheto wisuzuguza ku mugore ngo uzi ko uri kumwitwaraho neza. uteye isoni gusa nta kindi

  7. Inyigisho zawe ninziza cyaneeee doreko uvuga ku impande zombi. Ariko kuba mwabiganiriyeho nigakeya hari abakurikiza isezerano. Ni experience yokurambagiza imyaka 11 ibiganiro ari byose ndetse binanditse mu ikaye. Ariko amezi makeya mukibana ibibazo bikavuka. doreko nababajya mumatwi batabura. Urahindukira ugasoma ya cahier ugatekereza imyaka warambagije ugashaka icyo utakoze bikakuyobere. Ikibabaje rero ni kukubwira ko ibihe byahindutse! Kandi uru rugero nduzi kubandi benshi batanye.!! Uburinganire bwo ntibubaho kuko no mu ijuru Haba Imana , Yesu , abamarayika bakuru, nabato ari nabyo byatumye satani ahakorera icyaha. Nabasore bari muri ghettos ntibaringanira. Habaho ubwumvikane uburinganire ntaho buba.

  8. Uyu mugabo numunyakuri 100% kuko nibyabantu bitwaza ngo uburinganire mba hano mubazungu muburinganire nyabgo ariko nabazungu benshi umugabo numugore barumvikana cyane ko ntanabakozi bo murugo baba inaha. Ubgambere umugabo iyo afite akazi kamanywa umugore ashaka akijoro ariko kubgumvikane kugirango umwe nakora kumanywa undi akore ijoro, hagataho uwasigaranye umwana aba akora imirimo yose yo murugo akenshi usanga abana babo babatwara muma childcare umwaka umwe mbere ko umwana atangira ishure. None biragera iwacu mubukene no mubucucu ugasanga umugore yazamuye urutugu. Yewe nibyinshi navuga kuriki kiganiro ariko kubera kwandika sinabirangiza mugabo mwiza Imana iguhe umugisha.

  9. Ibyo uvuze ni ukuri. abagore benshi baratinyutse aho kwicara ku ntebe barayihagararaho ngo basumbe abagabo. Gusa ntibyari bikwiriye cyane cyane mu Rwanda aho abagore benshi babeshya ngo bubaha cg ngo bakorera Imana.

  10. Hmmm. Julius afite ibitekerezo byiza biri pratique. Ibindi biri theoric nk’ibintu byo kuganira, abantu barabeshya. Abantu barihishira byagera mu ngo bakagaragaza abo baribo ukumirwa. Solution yo koroshya divorce ntabwo ari yo. Ahubwo habeho umuco wo kuganiriza ingo. Tuve mu bintu byo guhisha kandi ingo zishya. Habeho ko abakuze baganiriza abato, ndetse habeho n’abajyanama mu by’ingo. Kuko abantu twese twakuze nabi, dufite ibikomere, ntituzi no kuba muri society. Dukenera gufashwa. Iyo habaye guca bugufi ibibazo bibonerwa ibisubizo. Byakwanga gatanya igatangwa!

  11. Ariko rero ikibazo nyamukru nikihe..jye uko mbibona ikibabazo nyamukuru kiri muri societe..yacu yataye cy yahinduye umuco..yatakaje icyo twakwita LA LIGNE DIRECTRICE y urugo..ntamugore w urugo ntamugabo..ikibazo sukugira uburinganire murugo..ahubwo ikibazo nukutamenya inshingano za buri wese..hamwe nubwubahane..jye mbona aricyo kibura mungo..iyo ntagahunda ngenderwaho ihari byose biba umwanda..bred nta limite mugifite..buri wese akora ibyo adhaka..zero conduite…muri make nabyita kuba INDICIPLINE.. kumpande zombi..

  12. hehehehe ngo urashaka umugabo w’iki? wo kundongora heheheheh. ngo urashaka umugore w’iki? umugore ndongora heeeee

  13. 🀭🀭🀭🀭🀭🀭😭😭😭iby’ingo ni danger ⚠️ β›”οΈπŸ˜±πŸ˜±πŸ˜±πŸ˜±πŸ˜±

  14. Divorce y amezi 3 yo ntibaho..icyo nemera nuko uwareze agomba kuva murugo yaba umugore cy umugabo..iyo babyumvikanye bagombye guhita batandukana..ariko ibyo bigomba guhagararirwa n abanyamategeko..naho ubundi iyo batumvikana kubutane bwabo..maximum ni umwaka wo gutekereza no kwisubiraho..byakwa urukiko rugafata icyemezo..niko ahandi bimeze..

  15. Julius urakoze kukiganiro cyiza . Sabin uyu mugabo afite ibitekerezo byiza mujye mumugarura kenshi atange impuguro. Much love

  16. Uyu mugabo aransekeje cyane, ariko aranshimishije kubera analyse nziza cyane afite yo muri rusange yingo zabantu..!

  17. Sabin , uyu mugabo yazagufasha ku developa ama sujet menshi cyane kubera afite ama idee menshi kandi arimo logique nyinshi zubwenge kandi zinigisha..!!,

  18. Mu nsengero bajye bigisha uko ingo zubakwa, basobanurire buri wese ibyo agomba gukorera mugenzi we. Kubasengera ngo babahaye umugisha si bibi ariko ntacyo bimaze rwose kuko abatarasengewe bubaka kandi zigakomera. Benshi bagera mu ngo bagasanga ibyo bari baziko ari umugisha ari ikibiribiri babapfunyikiwe.

  19. ngenarakubitwaga ndumushomeri akantukaboneka nkabachr mugemwituriza ngesinzongera gushaka ahubwo nzagura radiyo

  20. Gushaka umugore ntabwo ari urukundo rushingiye kwirari cyangwa amarangamutima,ni ubuzima .
    Uko umuntu atekereza kubuzima bwe niko aba agomba no gutekereza kubuzima bwu mugore.
    Uba ugomba gufata igihe gihagije cyo kumurambagiza.
    Uba ugomba kumenya umuyoboro wibyishimo bye .
    Ubu ugomba kubaza Imana kubayemera niba ari umugore wawe.
    Niba utemera Imana uba ugomba kumubona mu nzozi.
    Kubyara muba mugomba kumvikana umubare wabana muzabyara.
    Wowe mugabo ugafasha umugore kuringaniza urubyaro.
    Umugore aba agomba kuba inshuti yawe kuruta uko ari umugore wawe.
    Ibi mbivugiye muri Experience kuko maze imyaka 20 nubatse.
    Ntabwo ari urukundo ni amahitamo arimo no guhora witsinda kugirango ubuzima bugende neza kuri mwembi.
    Ukuri kwambaye ubusa hagati yanyu mwembi.
    Thanks Sabe utu mu type ni inararibonye.

  21. Ese ubundi umuntu asezerana n umuntu nyuma y amezi 2 cy 3 kabuki?? uba wamumenye koko..ibyo Julius avuga nibyo..nizere ko mutazongera guseka abazungu ngo babana badasezeranye..kuko barabanza bakabyigaho..byakwanga bakabivamo rugikubita..aho kwirirwa mumanza zidashira..usibye ko nabo bibageraho kuko umuntu numuntu..nimubanze musubire kwigwa umubano kwa Padiri naho ubundi birakaze pe..jye ndabona ndumazemo 20ans buriya nzajya nshimira Gitare..bonne chance a tous.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*